"Igitego"
— yaririmbwe na Andy Bumuntu
"Igitego" nindirimbo ikorerwa kuri rwanda yasohotse kuri 26 ukuboza 2022 kumuyoboro wemewe wa label - "Andy Bumuntu". Menya amakuru yihariye yerekeye "Igitego". Shakisha indirimbo yindirimbo ya Igitego, ibisobanuro, nukuri kwindirimbo. Kwinjiza hamwe na Net Worth byegeranijwe nabaterankunga nandi masoko ukurikije amakuru aboneka kuri enterineti. Ni kangahe indirimbo "Igitego" yagaragaye mubishushanyo mbonera bya muzika? ".
|
Download New Songs
Listen & stream |
|

"Igitego" Ukuri
"Igitego" igeze kuri 1.3M yose hamwe na 20.4K kuri YouTube.
Indirimbo yatanzwe kuri 26/12/2022 kandi yamaze ibyumweru 122 kurutonde.
Izina ryumwimerere rya mashusho yindirimbo ni "ANDY BUMUNTU - IGITEGO [ OFFICIAL VIDEO ]".
"Igitego" yasohotse kuri Youtube kuri 26/12/2022 01:51:01.
"Igitego" Indirimbo, Abahimbyi, Ikirango
4th Song on the Pleasure and Pain
Inspired by Love
Credits:
Songwriter & Composer: Andy BUMUNTU
Video Director: Serge Girishya
Audio Director: Khrisau & Bob pro on the mix
Main Location: Amata n'Ubuki ,
Bambino Super City ,
Lyrics:
Nuko iravuga iti
“ Umuntu ntakabe wenyine , reka muremere umufasha umukwiriye”
Ukwezi kwakaga inzora
Maze utunguka umwenyura
Amajwi yose numvaga muri njye araceceka numva iryawe gusa
Usetse mbona imikororombya
Ngenda ngutekereza ndenga aho ntaha
Ubu ubwo uri uwanjye ma , ni IGITEGO
Ndagukunda
Ntacyabihindura
Ndagukunda
Jya uhora ubyibuka
Ndagahora nicura nkakubona iruhande rwanjye
Hari abo njya mbona rutangira rwaka
Igicu cyahinduka ntibacane uwaka
Oya ntazibana zidakomanya amahembe
Izo ntambara njye nawe tuzazitsinda
Wanyakiriye uko naje
Maze ukesha umutima wanjye
Niba kubaho ari rimwe
Iryo rimwe rirampagije
Mu gihe ndibanamo nawe
Kuguhoza mubinezaneza ni indahiro narahiriye Rurema
Ngutere imitoma ngutake, buke ngutaramire ma
Nzagutanya n’irungu
Shira irungu ndi uwawe
Ndagukunda
Ntacyabihindura
Ndagukunda
Jya uhora ubyibuka
Ndagahora nicura nkakubona iruhande rwanjye
Ndagukunda
Ntacyabihindura
Ndagukunda
Jya uhora ubyibuka
Ndagahora nicura (*3)
nkakubona iruhande rwanjye